Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Muhirwe wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda yishwe n’abataramenyekana - FLASH RADIO&TV

Muhirwe wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda yishwe n’abataramenyekana

Umwarimu wigishaga Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare,witwa Muhirwe Karoro Charles, yishwe n’abantu bataramenyekana.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyanditse ko Muhirwe yari atuye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, biravugwa ko yishwe n’abagizi na nabi mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, taliki ya 03 Mata, 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Habiyaremye Emmanuel yahamije iyo nkuru ko Muhirwe yishwe.

Habiyaremye avuga ko uyu mu buzima busanzwe yari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare.

Ati: “Inzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi bose bahageze, kandi batangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mugabo.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko bamaze gufata umuntu umwe mu bakekwaho kwica Muhirwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza Gakwerere Eraste avuga ko abakekwaho kwica Muhirwe bamukubise ikintu mu mutwe ahita apfa.

Gakwerere avuga ko aho bamwiciye atari kure y’aho atuye.

Ati: “RIB yatangiye gukora iperereza kandi turizera ko ibiza kuvamo bimenyekana.”

Ababonye umurambo wa Muhirwe bavuga ko yicishijwe amabuye kuko umutwe we bawujanjaguye. Umuryango wa nyakwigera wari umaze amezi abiri wimukiye mu Mudugudu wa Musengo.

Umurambo wa Muhirwe Karoro Charles uracyari aho yiciwe, umwe mu bakekwaho ubu bugizi bwa nabi akaba ari mu maboko ya RIB na Polisi muri uyu Mudugudu wa Musengo nk’uko Umuvugizi wa Polisi abihamya.