Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Nta Minisitiri watawe muri yombi yakira ruswa-RIB - FLASH RADIO&TV

Nta Minisitiri watawe muri yombi yakira ruswa-RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwanyomoje amakuru avuga ko hari umuminisitiri watawe muri yombi, afatiwe mu cyuho yakira ruswa.

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, ku mbuga nkoranyambagara hatangiye kuvugwa amakuru y’uko hari minisitiri w’umugore  muremure wafatiwe i Remera muri hoteli ari kwakira ruswa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko aya makuru ari ibuhuha, nta muyobozi watawe muri yombi.