Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
PAM Yagabanije Ibigenerwa impunzi z'Abarundi mu Ruyigi - FLASH RADIO&TV

PAM Yagabanije Ibigenerwa impunzi z’Abarundi mu Ruyigi

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa PAM ryagabanije kabiri imfashanyo yahabwaga impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Nyankanda, mu ntara ya Ruyigi. Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika barasaba kwigishwa imyuga kugirango bashobore kwikenura.

Inkuru Ijwi ry’Amerika yabateguruye yifashishije inshuti zayo mu Burundi murayigezwaho na Thierryve Ndayishimiye.

Inkambi Nyankanda  ibarurwamo impunzi zisaga ibihumbi 11 higanjemo abanyekongo,ariko harimo n’abanyarwanda bacye na sudani.

Impunzi zicumbikiwe muri iyi nkambi zivuga ko zatangiye kugira ikibazo cy’ibiribwa kubera ko imfashanyo bahabwaga na PAM yagabanyijwe.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa PAM rivuga ko impamvu bagabanyije ibiribwa kuri izi mpunzi ubukungu butifashe neza.

Kuva mu kwezi kwa kane impunzi zirimo guhabwa ibiribwa bingana  n’ibiro bitanu n’amagarama ane  ku muryango umwe  mugihe ubusanzwe bahabwaga ibiro icumi n’amagarama umunani.