Nyakubahwa Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma, yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we wa Congo Brazaville Denis Sassou N’gwesso
Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Brazzaville kuri uyu wa kane tariki 16 Mata, aho abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino muri Afurika no ku isi bari bitabiriye ibirori byabereye muri stade yuzuye abantu benshi. Perezida Kagame yari mu bashyitsi bakomeye bifatanyije n’Abanyekongo muri uwo munsi w’amateka.

Denis Sassou N’Guesso yongeye gutorerwa kuyobora igihugu muri Werurwe ku majwi 94.8%, akomeza ubutegetsi bwe bumaze imyaka isaga 40. Mu ijambo rye, yashimiye abayobozi bitabiriye uwo muhango, anashimangira ko azakomeza gukorera abaturage no guteza imbere igihugu.
Ku ruhande rwa Perezida Kagame, kwitabira uwo muhango bigaragaza umubano mwiza uri hagati ya Rwanda na Repubulika ya Congo, ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu by’ Afurika mu gushyigikirana mu bikorwa bya dipolomasi n’iterambere.
Uyu muhango wabereye kandi i Kintélé, mu majyaruguru ya Brazzaville, aho imbaga y’abaturage n’abashyitsi bakomeye bari bateraniye mu kwizihiza itangizwa rya manda nshya ya Sassou N’Guesso.

