Mike Kayihura uri mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yasohoye indirimbo nshya anatangaz izina rya EP nshya yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Ni ubutumwa yanyushije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yasangizaga abakunzi be indirimbo nshya yashyize hanze yise “Come on” anatangaza ko ari iya mbere kuri Ep agiye gushyira hanze izaba yitwa “Intwaza”.
Iyi ndirimbo, Mike Kayihura ayisohoye nyuma y’imyaka itari mike yaramaze adasohora indirimbo kubera ibibazo yari yaragiranye n’inzu ireberera inyungu z’abahanzi yo muri Nigeria bikamuviramo kujyanwa mu nkiko no kutemererwa kugira indirimbo asohora.

