The Kigali specialists’ barista, igisubizo ku bakunzi b’ikawa

Mu gihe uruganda rw’ikawa rukomeje gutera imbere mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, hari bamwe mu rubyiruko bari gushaka ubumenyi bwabafasha kubona akazi no kwihangira imirimo muri uru rwego. Ni muri urwo rwego ishuri rya The Kigali Specialists’ Barista rikomeje gufasha abakunzi b’ikawa kwiga uburyo bwo gutunganya no gutegura ikawa mu buryo bwa kinyamwuga.

Abanyeshuri bigira ku mashini zabugenewe

Iri shuri ritanga amahugurwa amara amezi abiri, aho abanyeshuri biga uburyo bwo gutunganya ikawa kuva ku ntangiriro kugeza iteguwe neza ikanyobwa. Abaryigamo bahabwa amasomo arimo gukoresha imashini z’ikawa, uburyo bwo kwakira abakiliya, gukora cappuccino, latte n’izindi kawa zikunzwe cyane mu mahoteli na cafés zo ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi w’iri shuri Sibomana Assouman avuga ko intego yabo ari ugufasha urubyiruko kubona ubumenyi bubafasha kubona akazi vuba, cyane cyane mu rwego rwo kwakira ababagana n’ubukerarugendo bikomeje kwaguka mu Rwanda no hanze yarwo.

Aabasoje amasomo bahabwa impamyabumenyi bakanafashwa kubona akazi

Uretse amahugurwa, The Kigali Specialists’ Barista inafasha bamwe mu barangije amasomo kubona akazi mu bihugu by’Abarabu, aho bakenera abantu bafite ubumenyi mu gutunganya no gutegura ikawa ku rwego rwo hejuru. Bamwe mu banyeshuri barangije ayo mahugurwa bamaze koherezwa gukora muri ibyo bihugu, ibintu ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko bifasha urubyiruko kubona ubunararibonye ndetse n’amahirwe y’akazi.

(Iburyo) Assouman washinze iri shuri akaba n’umwarimu ari kumwe na mugenzi we

Iri shuri kandi rinatanga serivisi zo gutegura no kugemura ikawa mu birori bitandukanye birimo ubukwe, ibitaramo, inama ndetse n’ibindi bikorwa byitabirwa n’abantu benshi. Abategura ibirori bavuga ko iyo serivisi ibafasha kwakira neza abashyitsi babo binyuze mu kinyobwa cya kawa iteguwe mu buryo bwa kinyamwuga.

Bamwe mu banyeshuri baryigamo bavuga ko bahisemo kwiga uwo mwuga kubera ko urwego rw’ikawa rukomeje gutanga amahirwe menshi y’akazi, cyane cyane mu mahoteli, restaurants na cafés bikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Mu gihe ikawa y’u Rwanda ikomeje kumenyekana kubera ubwiza bwayo ku isoko mpuzamahanga, amashuri nka The Kigali Specialists’ Barista ashobora kugira uruhare rukomeye mu gutanga abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’igihe, ndetse no guteza imbere umuco wo kunywa ikawa mu buryo bwa kinyamwuga.

Kubifuza kugana iri shuri cyangwa bakeneye indi serivice muzo batanga wabasanga ku mbuga nkoranyambaga zabo cyangwa kuri 0789698317.