Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Tuniziya: Haciwe umwambaro w'abasilamukazi uhisha isura uzwi nka 'NIQAB' - FLASH RADIO&TV

Tuniziya: Haciwe umwambaro w’abasilamukazi uhisha isura uzwi nka ‘NIQAB’

Igihugu cya Tunisia cyatangaje ko umwambaro w’abasilamukazi uhisha isura utazongera kwambarwa ahantu hahurira abantu benshi ku mpamvu z’umutekano.

CNN yanditse ko Minisitiri w’intebe w’iki gihugu  Youssef Chahed kuri uyu wa gatanu yasinye itegeko ribuza umuntu wese wambara uyu mwambaro uhisha isura uzwi nka ‘Niquab’,kwirinda kwegera ahahurira abantu benshi,nko mu biro ndetse no ku nyubako za leta.

Iri tegeko rireba abanyagihugu ndetse n’abasura iki gihugu.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka,habaye ibitero by”iterabwoba bibiri,mu murwa mukuru w’iki gihugu Tunis, bihitana abantu babiri,barindwi barakomereka.

Hatangajwe ko ibi bitero byakozwe n’abantu bari bambaye ‘Niqab’ mu rwego rwo kugira ngo inzego z’umutekano zitababanona amasura.