Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Musanze: Abaturage bahangayikishijwe n'umuryango utagira ubwiherero - FLASH RADIO&TV

Musanze: Abaturage bahangayikishijwe n’umuryango utagira ubwiherero

Hari abaturage bahangayikishijwe n’umuryango wa Simon MBANJUMUGABO umaze imyaka itatu nta bwiherero ugira ukaba wiherera hagati y’insina eshatu, ni mu kagari ka mburabuturo mu mudugudu wa Musenyi, mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze.

 Ubwo twageraga mu rugo twasanze Mbanjumugabo adahari, ariko abo twasanzeyo batuye aho bavuga ko yagiye mu kiraka  mu murenge wa Nkotsi, gusa aho yiherera we n’umuryango we ni hagati y’insina eshatu  niho yazungurukije amashara yumye  maze hejuru arambikaho uduti imbere akingaho  agafuka.

 Abaturanye n’uyu muryango bavuga ko badafashijwe kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa nta gushidikanya indwara zituruka ku mwanda zizabokama zidasize n’abaturanyi babo.

 Uyu yagize ati “ Byamutera indwara zikangiriza n’abandi baturanyi. Ubuyobozi  nabusaba kumuha ubwo bwiherero kandi bakanamurwanaho kuko inzu arimo ni intizo n’ubwiherero ntabwo, bagashaka n’abandi babishinzwe bamukorera ubuvugizi ku buryo yagera no ku gikorwa k’inzu agataha iwe ntakomeze gutaha iw’abandi kandi ari kugera mu zabukuru.”

Undi ati “ Oya biriya ntibikwiye, amasazi ava hariya atuye bituma abaturanyi bakuramo uburwayi, n’abana be bashobora kuhavana uburwayi nk’inzoka n’izindi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Jeannine NUWUMUREMYI avuga ko uyu muryango ugiye gufashwa kubona ubwiherero bwujuje ibyangombwa gusa ngo abaturage bakwiye kugira uruhare mu kugira ubwiherero butabateza indwara.

Ati “ Uwo muntu wabonye n’abandi bose bafite ibindi bibazo binabyuranye tuzabegera  tumenye ibibazo ibyo aribyo kandi ubuyobozi ntabwo ari ku Karere, ubuyobozi bugera ku mudugudu. Ku bufatanye n’abo bantu bose kugera ku mudugudu nkeka ko ibyo bibazo byose byakemuka. Ariko buri muntu abigizemo ubushake yewe na wa wundi ugiye gufashwa cyangwa kunganirwa  agomba kugaragaza ubushake bwe kugira ngo ibintu bikorerwe hamwe.”   

Uyu muryango usibye kuba wiherera mu mashara yumwe hagati y’insina eshatu, n’aho bategurira amafunguro mu gikoni ni ibyatsi kuva hasi kugera hejuru ku buryo umuriro utarukiyemo gacye nta kundi ari ugukongoka.

Honoré  UMUHOZA