Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Tanzania: Ubutabera bukurikiranye umunyarwenya wiyitiriye Perezida Magufuli - FLASH RADIO&TV

Tanzania: Ubutabera bukurikiranye umunyarwenya wiyitiriye Perezida Magufuli

Umunyarwenya Idris Sultan wiyitiriye Perezida John Pombe Magufuli akoresheje ikoranabuhanga akomeje gukurikiranwa n’ubutabera bwa Tanzania.

Nyuma yo gufungwa akaza kurekurwa atanze ingwate, Idris Sultan yasubiye imbere ya polisi kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2019 kugira yisobanure kuri iki cyaha ashinjwa.

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko Sultan akurikiranyweho icyaha kifashishije ikoranabuhanga.

 Itegeko rivuga ko kwiyitirira umuntu ukoresheje ikoranabuhanga ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ku wa gatatu tariki 30 Ukwakira 2019, wari umunsi w’amavuko wa Perezida Magufuli wujuje imyaka 60.

 Nk’uko bigaragara ku mafoto yashyize kuri Twitter kuri uwo munsi, Sultan umutwe wa Magufuli awushyira ku gihimba cye, arongera afata umutwe we, awushyira ku gihimba cya Magufuli.

Hari abafashe ubutumwa bwa Sultan nk’urwenya rusanzwe n’ababonye ko asa n’aho atazi aho agomba kugarukira.

Ngo yangije isura y’Umukuru w’Igihugu.