Gatsata: Uwacuruzaga amakara yasanzwe mu nzu yapfuye

Umugore witwa Uwihirwe Aline wari  mu kigero cy’imyaka 25 bamusanze mu rugo rwe yapfuye mu mudugudu wa Gashubi  Akagari ka Nyamabuye Uumurenge wa Gatsata aAkarere ka Gasabo. 

Abaturanyi ba nyakwigendera babwiye itangazamakuru rya Flash ko batazi uburyo yapfuyemo ariko bakekwa ko yishwe kuko ku mugoroba yari muzima.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyakabuye yavuze ko nabo babimenye bagatabaza inzego z’umutekano, gusa yongera gusaba abaturage  gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo.

Nyakwigendera Uwihirwe wacuruzaga amakara mu mudugudu wa Gashubi kuri iki cyumweru ngo yari muzima ariko uburyo yapfuyemo nibyo byabereye urujijo abatura nyi be.

Abaturanyi ba nyakwigendera barabwira umunyamakuru wa Flash uko bumvise aya makuru y’urupfu rwa nyakwigendera.

Umwe yagize ati “Njyewe nasanze hari abantu benshi cyane batubwira ko umudamu wari uhatuye yabonye umwana we ari hanze wenyine yinjira mu nzu kureba, agezemo akoze kuri nyina asanga ntakoma nawe ahamagara abandi basanga yamaze gupfa ubwo rero twahise twitabaza inzego zibanze zibasha kuhagera bahamagara n’iz’umutekano.”

Mugenzi we nawe yagize ati “Nta gikomere yari afite ikigaragara bashobora kuba bamunize kuko bari bateretse gaz ku ruhande rwe, wenda bashaka kwitwaza ko yazize gaz, ariko ntabwo yafata gaz ngo ayijyane mu cyumba araramo, ubwo rero bashobora kuba bamunize cyangwa hakaba hari ibyo bamuhaye nk’ibirozi bihita bimwica.”

Undi muturanyi yagize ati yagize ati  “Ukuntu twari tubanye uyu mudamu wa hano ni umuntu wafashaga abantu bahahaga ,murabona afite idepo y’amakara ntabwo wajyaga nko kuburara ngo umubwire agukope abyange, wamubwiraga ngo ndaburaye akakurwanaho mbese abaturage ba hano bose baramuzi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamabuye Eric NZABANDORA yavuze ko nabo bumvise aya makuru bagahuruza inzego z’umutekano bakagirana inama n’abaturage.

Yasabye abatuye muri aka kagari gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo.

Ati “Buri muntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we ikintu cyose aketse ko gishobora guhungabanya umutekano agahita akimenyesha ubuyobozi mbere kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Marie Michelle UMUHOZA yavuze ko aya makuru bayamenye kandi hatangiye iperereza.

Ati “Nibyo koko umugore witwa Uwihirwe Aline RIB yamenye ko yitabye Imana, ubu dosiye yafunguwe ngo hakorwe iperereza, umurambo wajyanywe ku bitaro bya kacyiru ngo hasuzumwe iby’uru rupfu.”

Ubwo Itangazamakuru rya Flash ryahageraga ryasanze inzego z’umutekano zimaze kujyana umurambo wa Nyakwigendera ku bitaro bya Kacyiru.

Abaturage batuye muri uyu mudugudu bo bavuga ko bakeka ko yazize abagizi ba nabi.

Yvette UMUTESI