Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC: Sosiyete Civile yasabye Leta kongera ingabo muri Kivu y’Amajyepfo - FLASH RADIO&TV

RDC: Sosiyete Civile yasabye Leta kongera ingabo muri Kivu y’Amajyepfo

Imiryango itari iya leta ikorera ahitwa Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yasabye ko abategetsi batekereza kukongera ingabo muri iyi ntara kimwe no muntara ya Kivu y’Amajyaruguru nk’ahakunze kuba isibaniro ry’imirwano.

Radio Okapi ivuga ko sosiyete civile muri aka karere ivuga ko hari byinshi byashowe mu kugarura amahoro muri Kalehe, ariko ko igihe cyose hadashyizwe imbaraga mu kubaka amahoro arambye nyacyo byazatanga.

Ingero iyi miryango itanga ni uko ahitwa Rutare ubu hakiri abarwanyi ba CNRD ku b uryo ubu byagorana kwemeza ko muri Kalehe hari umutekano kandi hakiri ibirindiro by’aba bawanyi. Ubu ngo umuti usharira ukwiye kuvugutwa ni ukongera umubare w’ingabo mu ntara za Kivu zombi.