Gutanga ‘Rendez-vous’ ni amaburakindi- Umuyobozi w’ibitaro

Bamwe mu basaba serivisi kwa muganga barinubira ko gahunda bahabwa n’abaganga(Rendez-vous) zitinda bigatuma barembera mu rugo. Aba baturage bavuga ko baterwa agahinda no kuba hari ubwo bazana umurwayi urembye, ariko ntahite avurwa agahabwa gahunda ya kure.

Umwe ati “Ejo bundi njye twaranatonganye. Urabona turiho uyu munsi? Ngo genda uzagaruke ku yindi tariki nyuma y’ukwezi. Naramubwiye nti cyereka ari nka so cyangwa mama wawe nazanye bakayiguha.  Nonese nazanye umukecuru urembye, ubwo se aramara iyo minsi yose arembye, ndagenda mubike cyangwa mukoze iki?”

Undi ati “ Bamuhaye ‘rendez-vous’ y’umwaka, tubonye nta kuntu twabigenza twarayemeye, turategereza nyuma y’umwaka turaza, mu kuza na bwo ntibaduha serivise twasabaga, batwohereza i Ndera, ubwo naho ntitwabasha kujyayo kuko twaravugaga ngo se baramutse baduhaye rendez- vous nk’iyongiyo?”

Ikibazo cya (Rendez-vous) zihabwa abarwayi bagatinda kuvurwa, si ubwa mbere kivugwa.

Iki kibazo cyanagarutsweho mu bushakashatsi bwakozwe na Sosiyete Sivile Nyarwanda, kandi ngo basanze gihangayikishije nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa w’Ihuriro rya Societe Sivile y’u Rwanda, bwana Nyemazi John Bosco.

Ati “Mu bushakashatsi ku kijyanye na ‘rendez-vous’ twasanze harimo gutinda.”

Itangazamakuru rya Flash ryashatse kumenya ibigenderwaho mu gutanga ‘rendez-vous’ maze riganira na Dr. Mutaganzwa Avite,  umuyobozi w’ibitaro Kibagabaga, avuga ko gutanga ‘Rendez-vous’ ari amaburakindi, ko  biterwa ahanini n’ubuke bw’abangaga, kandi ngo  hari abahabwa igihe kirekire abandi kigufi hashingiwe ku buremere bw’indwara.

Ati “ Kugira ngo umuganga aguhe ‘rendez-vous’ hari ibintu byinshi umuntu agenderaho, ariko ubona ‘rendez-vous’ ya hafi ni wa wundi ufite ibintu byihutirwa, kuko ubundi kwa muganga iyo abantu bahaje, tubanza kureba tuti ibi ng’ibi biruhutirwa, mbese biterwa n’uburwayi ufite ibwo aribwo. Icyo twabwira abarwayi ni uko kubaha ‘rendez-vous’ ari amaburakindi kubera ko abaganga ari bake, gusa ikiriho ni uko twajya tunaganira, umuntu twamuha ibisobanuro nawe akabyumva.”

Ministeri y’Ubuzima ari nayo ifite mu nshingano gukemura ibibazo byose biri mu rwego rw’ubuzima, ivuga ko ikibazo cya ‘rendez-vous’ kizakemurwa gahunda yo gusanga abarwayi aho batuye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima,  Dr.Jean Pierre Nyemazi avuga ko bafite gahunda y’uko ibitaro bizajya bimanuka bikajya kuvurira abarwayi aho batuye.

Ati “ Nko kwegereza abaturage servise z’ubuzima, tugafata ibitaro bikamanuka bigasanga abaturage aho batuye ,bakabaha serivise nk’izo kubaga na serivise zo kubavura indwara zikomeye.”

Ibibazo by’abarwayi bahabwa rendez-vous z’igihe kirekire byumvikana hirya no hino mu bitaro bitandukanye, kandi rimwe na rimwe ngo abazihawe bagakurizamo ubumuga, n’ubukene baterwa no kubana n’uburwayi batavuwe.

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply