Kalisa Innocent yavuze ko yitandukanije na Lt Joel Mutabazi bahuriye ku cyaha cyo kugambanira igihugu

Urubanza rw’ubujurire rwa Lt Joel Mutabazi na bagenzi be rwakomereje mu rukiko rw’ubujurire.

Ahagana ku isaha ya 11: 15’ nibwo inteko iburanisha yari yinjiye mu rukiko.

Uru rubanza rwakurikiranwe n’abanyamakuru gusa.

Lt Joel Mutabazi yagaragaye mu cyumba cy’iburanisha yambaye impuzankano n’impeta bya gisirikare.

Hatangiye humvwa Nshimiyimana Joseph uzwi nka Camarade ushinjwa kuba mu mitwe ya FDLR n’ishyaka RNC.

Ku byaha by’iterabwoba n’ubwicanyi aregwa ko yari mu nama I kampala yahuje umutwe wa RNC na FDLR mu mugambi wateguriwemo iterwa rya Gerenade kicukiro igahitana babiri hagakomereka 46 yavuze ko atigeze amenya iby’iyo nama yabereye muri imwe mu mahoteli y’I Kampala.

Ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano aho yahinduye izina rye yagera muri Uganda akiyita Sububwa David.

Nshimiyimana yavuze ko harebwa icyo amategeko abivugaho ku mpande z’ibihugu byombi.

Kalisa Innocent wari mu itsinda ririnda umukuru w’igihugu mu rukiko yavuze ko yagiranye ibiganiro hagati ye na Lt. Joel Mutabazi, Col. Patrick Karegeya wabaga muri Afurika y’Epfo n’abandi bigamije kugirira nabi  umukuru w’igihugu, ibi byose ngo yabigiyemo kubera ubukene.

Yemeye ko yatanze ibiganiro ku itangazamakuru ryo mu mahanga agamije kwangisha amahanga ubutegetsi buriho.

Imbere y’inteko iburanisha Kalisa Innocent mu marangamutima ku maso yazamuye amaboko asaba imbabazi ati “Imyaka igera kuri 6 maze muri gereza nigiyemo byinshi mumbabarire nsubire muri sosiyeti nyarwanda.”

Lt Joel Mutabazi n’abo bareganwa bagera ku icyenda bose bahuriye ku cyaha cyo kugirara nabi umukuru w’igihugu.

Uretse Lt Joel Mutabazi na Nshimiyimana Joseph uzwi nka Camarade bahakana ibyaha baregwa abandi bose barabyemera.

NTAMBARA Garleon