Gasabo: Umwana ahiriye mu nzu arapfa

Umwana w’imyaka itatu yahiriye mu gikoni agapfa, ibi byabereye mu mudugudu w’Izuba, Akagari ka Rukiri ya mbere mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

Ngo uyu mwana yari kumwe n’abandi mu gikoni hanyuma aza gucana ikibiriti akongeza matela, imaze gufatwa ihereza intsinga n’amashanyarazi.

Abandi bana babonye bibaye bariruka harahunga, uwo w’imyaka itatu agira ubwoba yihisha mu nguni, umuriro umusangamo.

Umuyobozi w’Umudugudu w’Izuba witwa Samuel Karorero yabwiye Umuseke ko umwana wapfuye yitwaga Sheja Gavanni Prince akaba yari afite undi umwe bavukana.

Ati“ Birababaje ariko nibyo koko uriya mwana yahiriye mu gikoni. Amakuru twahawe n’abandi bana bari bari kumwe avuga ko babonye umuriro watse bakiruka kariya kana ko kikihisha bajya gutabara bafasanga umuriro wabaye mwinshi.”

Karorero avuga ko muri iki gihe icyo bari gukora ari ukwihanganisha ababuze uwabo, akazashyingurwa nyuma.

 Yongeyeho ko ubuyobozi bukazakoresha inama bukagira inama buha ababyeyi bose muri rusange.

Nyina w’uriya mwana ngo asanzwe arwaye paralysie, ariko abana n’umugabo we.