Kinyinya: Umurenge n’Akagari banyuranije imvugo ku mafaranga yakwa abaturage yo kugura ‘Ambulance’

Hari abaturage bo mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bavuga ko batakiriye neza icyemezo cy’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyo kubaka amafaranga yiswe umusanzu wo kugura imbangukiragutabara.

Ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Rukingu wo mu kagari ka Kagugu umurenge wa Kinyinya ikaba yaranashyizweho umukono n’umukuru w’uwo mudugudu tariki 10 Nzeri 2019.

Iyo baruwa twaboneye kopi iributsa abaturage b’uwo mudugudu ko hashingiwe ku myanzuro y’umwiherero w’abayobozi kuva ku rwego rw’umurenge kugeza ku rw’umudugudu   hafashwe umwanzuro wo kugura ingobyi y’abarwayi cyangwa Ambulance.

Iyi baruwa yibutsaga abaturage b’Umudugudu wa Rukingu ko basabwa amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu na mirongo itanu y’umusanzu wo kugura iyo Ambulance.

Bitandukanye n’ibyanditse muri iyo baruwa abayobozi mu nzego z’ibanze bo bavuga ko igitekerezo cyo kugura iyo ngobyi cyaturutse mu baturage nk’uko byemezwa n’umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Kagari ka Kagugu.

Ati Ni icyifuzo cy’abaturage ariko kubera gahunda nyinshi zagiye ziherwaho nticyahita gishyirwa mu bikorwa, ariko uyu mwaka abaturage bifuje ko byakorwa. Basaba ko byatangira gushyirwa mu bikorwa ndetse ubu biri gukorwa neza.”

Hari abaturage bumvikana nk’abatera utwatsi ibivugwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu murenge wa Kinyina, barahakana ko nta gitekerezo cyo kugura ambulance bigeze bagira, dore ko ngo hari ibindi bakeneye mbere ya  ambulance n’ubwo ngo nayo bayikeneye.

Umwe ati “Ntabwo bibaho, umuturage yatekereza kugura imodoka ya ‘Ambulance’ yananiwe kugura ikilo cy’ibirayi?”

Twasanze hari abaturage bamaze gutanga uwo musanzu n’abateganya kuwutanga ariko abenshi bahurira kukuba barabikoze cyangwa bazabikora kubwo kubaha itegeko ry’abayobozi babo gusa.

Naho ubundi ntibiyumvisha uburyo bakwakwa umusanzu wo kugura Ambulance.

Twahisemo kudatangaza imyirondoro yabo ku bw’umutekano wabo.

Umwe ati “Ntabwo twarwanya leta ni n’icyaha…nsigaranye ibilo 10 by’ibishyimbo  ntabwo nkubeshya ni ukuri. Ariko nagurishamo ikilo kimwe nkatanga umusanzu wo kugura ‘Ambulance’.

Mugenzi we ati “Hari umurongo nasomye muri Bibiliya uvuga ngo leta numve itegeko ryayo n’Imana numve itegeko ryayo ni n’ubwo buryo njye nanayatanze n’iyo byaba bibangamye ntacyo nabikoraho.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya bwabwiye itangazamakuru rya Flash ko hari amabwiriza yaturutse hejuru yo guhagarika kwaka abaturage amafaranga y’umusanzu wo kugura ‘Ambulance’ kandi ko hari gutegurwa uburyo abayatanze bayasubizwa.

Umuhoza Rwabukumba ayobora umurenge wa Kinyinya twavuganye ku murongo wa telefoni.

Ati “Tukimara guhabwa amabwiriza  nibwo twabihagaritse, ubu gahunda  yari iriho ni iyo kugira ngo dufate amazina y’abayatanze hanyuma habeho gahunda yo kuyabasubiza.”

Ibitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya ninabyo twabwiwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gasabo.

N’ubwo inzego z’ibanze zivuga ibi, hari umuturage wo mu kagari ka Kagugu watweretse ubutumwa bugufi aho umuyobozi w’isibo yamwishyuzaga uwo musanzu wo kugura ‘Ambulance’ tariki 22 Ukwakira 2019, bivuze ko hari abaturage bakomeje kwakwa ayo mafaranga.

Akagari ka Kagugu konyine mu tugize Kinyinya ngo kasabwaga amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni icyenda, muri Miliyoni 30 ubuyozi bw’umurenge buvuga ko bwari gukusanya mu baturage.

Ubwo Twageraga ku biro by’ako kagari ka Kagugu twabonye impapuro ziriho urutonde rw’abatanze ayo mafaranga n’izindi zerekana ko yashyizwe kuri Konti.

Umubare munini ukaba waratangaga ari hagati y’igihumbi kimwe n’amafaranga ibihumnbi bitanu.

Tito DUSABIREMA