Uganda yasabwe kwisuzuma mbere yo kureba ibibazo by’umupaka

Ibiganiro byaberaga i Gatuna/ Katuna byigiraga hamwe ibibazo by’u Rwanda na Uganda birangiye Uganda isabwe kugenzura ishingiro ry’ibirego by’u Rwanda ku barurwanya icumbikiye, mu gihe cy’ukwezi.

Uganda nikora iryo genzura igasanga ibyo bibazo bihari, komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda izabisuzuma, Umunsi iyi myanzuro yashyizwe mu bikorwa, bikagezwa ku bakuru b’ibihugu, abahuza bazakoranya inama mu minsi 15 i Gatuna / Katuna igamije gufungura imipaka no gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ndetse n’abakuru b’ibihugu by’ibyihuza barimo João Lourenço wa Angola ndetse na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi ni inama ya kane ihuje aba bakuru b’ibihugu bine, uhereye mu mu mwaka ushize.

Perezida Kagame na Museveni bashimiye bagenzi babo, João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa RDC, bakomeje kubaherekeza muri ibi biganiro.

Nyuma y’iyi nama, hahise hanasubikwa ikiganiro n’abanyamakuru cyari giteganyijwe, kugira ngo hahabwe umwanya komisiyo zikuriwe na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, zikurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda, agamije kugarura ituze hagati y’u Rwanda na Uganda.

IMYANZURO YOSE:

1. Abakuru b’Ibihugu bishimiye intambwe yatewe na buri ruhande mu kugabanya umwuka w’amakimbirane,

2. Bishimiye ko buri gihugu cyarekuye abo cyari gifunze mu nzira zikurikije amategeko, n’uburenganzira bwa muntu,

3. Abahuza (Angola na DR.Congo) bishimiye isinywa ry’amasezerano yo hagati y’U Rwanda na Uganda yo guhererekanya abanyabyaha, yumvikanyweho mu nama y’Abakuru b’Ibihugu, mu rwego rw’amategeko, harimo no gushakira umuti ibibazo by’ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano bikozwe n’abantu bari ku butaka bwa buri gihugu,

4. Iyi nama yasabye Uganda kugenzura ibirego by’u Rwanda ku bikorwa by’abahungabanya umutekano bari yo no gufata ingamba ngo ntibizasubire ikazabikora mu gihe cy’ukwezi.

5. Ibi nibikorwa mu minsi 15 (yiyongera ku gihe cy’Ukwezi), Abakuru b’Ibihugu bya Angola na DR.Congo bazateranya indi nama ya kane y’Abakuru b’Ibihugu izabera i Gatuna, hafungurwe imipaka ku mugaragaro

6. Ibi byasabwe Uganda bizemezwa ko byashyizwe mu bikorwa na Komisiyo ihuriweho y’Abaminisitiri ba Uganda n’u Rwanda.

7. Abakuru b’Ibihugu bishimiye iyi nzira yo gushaka ibisubizo ku bibazo binyuze mu nzira y’amahoro.