Perezida Paul Kagame ayoboye inama idasanzwe y’Abaminisitiri, haganirwa ku ngingo zinyuranye zirimo itangwa ry’inkingo za covid-19 ndetse n’ingabo zoherejwe mu Karere, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021.
Ni inama ibaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira doze 488,370 z’urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa Pfizer rwahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Biteganyijwe ko izi nkingo zizoherezwa muri iki cyumweru.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ikomeje ibikorwa byo gukingira ndetse inaherutse gutangaza ko hafi 50% by’abatuye mu Mujyi wa Kigali bamaze guhabwa urukingo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hari icyizere cy’uko inkingo zikomeje kuboneka ku bwinshi mu ntangiriro za 2022 abantu baba basubiye mu buzima busanzwe.
Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo gukingira abantu benshi bashoboka aho biteganyijwe ko nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe abagera kuri 30% mu gihe umwaka utaha wa 2022, byitezwe ko uzarangira hakingiwe 60% kugira ngo nibura habe hari icyizere cyo gusubira mu buzima busanzwe.
Kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 951.795 mu gihugu hose nk’uko imibare ya Ministeri y’ubuzima yo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021 ibigaragaza.