Hari bamwe mu bahinzi bo mu Mu murenge wa Mayange ho mu karere ka Bugesera bavuga ko babajwe no kwirirwa bonesherezwa n’amatungo ya abaturanyi babo b’Abanyarwanda baturutse muri Tanzania ndetse ko n’ugerageje kubihaniza akubitwa.
Abaganiriye na Flash, bavuze ko bonesherezwa bakanakubitwa n’abaturanyi babo bavuye muri Tanzaniya, kandi ko n’ugerageje kubihanangiriza akubitwa; gusa ngo igitangaje ni uko ubuyobozi bubizi ariko ntacyo bubikoraho.
Umwe yagize ati “Inka zabo zandiriye umuringoti ufite nka metero 50 ndarekera. Nzi abantu bagera muri batatu bakubise ndese bajya no mu bitaro.”
Undi nawe ati “Niba umuntu ashobora kugenda mu murima saa munani z’ijoro yitwaje umuhoro, agatema imyaka ya runaka, ubwo nyir’umurima hagezeho ko nawe akora uburinzi bwo kurarira umurima we.”
Naho uyu we ati “Yewe ibi bintu bizateza intambara, kuko umuturage we ntazemera gusonjesha abana be kandi yarahinze. Gusa ikibazo ni uko turega ntibigire icyo bitanga.”
Aba borozi bavuze ko ibyo abaturage bavuga babyumva, ariko ko babiterwa n’uko ntaho gukura ubwatsi bagira.
Bashima Leta yabahaye inka, ariko bagasaba ubuyobozi kubaha aho bahinga ubwatsi, bityo bakareka gushyamirana n’abaturanyi babo.
Uyu yagize ati “Kubera kubura aho dukura ubwatsi bw’inka, abashumba kugira ngo nabo bazahembwe bajya kubushaka ugasanga bagiye no mu mirima y’abandi, niho bahera bavuga ko tuboneshereza. Gusa kimaze kuba ikibazo gikomeye leta yadufasha kubona ubwatsi bw’izi nka.”
Naho mugenzi we ati “Mu byukuri turasaba ubuyobozi budufashe budushakire ahantu twahinga ubwatsi bw’izi nka, Zikomeze zitubesheho nkuko Leta yaziduhaye ngo zikomeze zitubesheho.”
Bwana Richard Mutabazi Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko ikibazo cy’abaragirira inka ku gasozi kiri gukurikiranwa, kandi hari n’uburyo burambye bwo kugica burundu.
Bwana Mutabazi avuga ko abo baturage nabo bakwiye kugira uruhare mu kwishakira aho bahinga ubwatsi, kuko izo nka ziri kubateza imbere.
Yagize ati “Umuntu wese uragira ku gasozi akonesha yabibazwa; ikindi kandi umuntu yarahawe inka akazamuka mu bukungu zikororoka, ntibikwiye kugaruka no kuri leta ngo bibe umutwaro ngo iguhe n’ubutaka bujyanye nazo. Ahubwo akwiye korora agenda yiyungura nawe.”
Akomeza avuga ko abagirirwa urugomo bakwiye kubishyikiriza ubuyobozi, ababikoze bagakurikiranwa kandi ko nta buyobozi bwananirwa gukemura icyo kibazo.
Mu karere ka Bugesera akenshi usanga aborozi bagorwa no kubona ubwatsi kubera izuba riharagwa.
Izi nka aba borozi bazorojwe mu 2017 bivuze ko bamaze imyaka isaga itanu batagira aho bakura ubwatsi bw’inka, ari byo bituma bashwana n’abaturanyi babo bahinga imyaka.
Ali Gilbert Dunia