Polisi yateye utwatsi icyifuzo cy’abigisha gutwara imodoka cyo kujyana nayo mu gihe hakorwa ibizamini

Polisi y’u Rwanda, yakuriye inzira ku murima, abarimu bigisha imodoka bifuza kujya bajyana n’abanyeshuri babo, mu gihe hagiye gukorwa ibizamini kuko bitemewe

Ibizamini byo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo n’urwa burundu, byatangiye tariki ya 12 Ukuboza 2022, mu Mujyi wa Kigali no mu ntara zose, hasabwa abiyandikishije kwitegura neza, kugira ngo umubare w’abatsindwa ibizamini ubashe kugabanuka.

Hari Bamwe mu biyandikishije n’ababuze uko biyandikisha, gukorera impushya z’agateganyo n’iza burundu zo gutwara ibinyabiziga, baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, baragaragaza zimwe mu mbogamizi zikirimo.

Umwe yagize ati “Hari igihe ukorera uruhushya rw’agateganyo bikanga ukabura imibare uzakoresha  ugasanga bitwaye imyaka ibiri ukaba urahombye.”

Mugenzi we yagize ati “Nabonye kode mu kwezi kwa cumi, kwiyandikisha biracyari ikibazo. Bavugurura imikorere n’ibizamini bikajya bihoraho buri gihe bakatworohereza.”

Ku ruhande rw’umwe mu bigisha gutwara imodoka,avuga ko bafite ikibazo cyo kuba mu gihe cy’ikizamini abapolisi ari bo gusa bajyana n’abanyeshuri, imodoka zabo zikaza zangiritse, bikabashora mu gihombo.

Yagize ati “Mu kizamini mbere twajyanaga n’abapolisi ariko ubu ntitukijyamo. imodoka zacu ni zo bajyana gusa, ziragenda zikagaruka zangiritse. Tukaba twasabaga ko n’icyo bagitekerezaho, kuko urumva kuba imodoka bazijyana nta barimu barimo kugira ngo dutange ibitekereze, tuvuge tuti aha hantu mujyanye abanyeshuri hameze nabi, kubajyana mu kizamini tudahari mba numva babikosora.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco, yakuriye inzira ku murima icyifuzo cy’aba barimu avuga ko bidashoboka.

Yagize ati “Muzabatubarize ko bashinzwe kwigisha, bashinzwe gutanga ibizamini? Abo banyeshuri baba bari guhabwa ibizamini na polisi,  niba batanze imodoka ngo abanyeshuri bazikoreshe, ntabwo bashobora kuvuga ngo noneho barashaka kuba barikumwe n’abanyeshuri babo, ntabwo abanyeshuri ari ababo.”

“Iyo abanyeshuri bari gukora ibizamini babikoreshwa na Polisi, bigenzurwa na polisi. Uruhare rw’umwarimu mu gukora ikizamini ni uruhe?.

CP Kabera yahumurije abiyandikisha mu gukora ibizamini byo gutwara imodoka ko imirongo bakoresha biyandikisha nta kibazo ifite.

Ati “Barabeshya kuva twafungura imirongo mu  kwezi kw’ugushyingo no mu kuboza , imirongo yarafunguye burundu ntizongera gufungwa. Utsindwa mu gitondo ukaba wakwiyandikisha mu gitondo, watsindwa nimugoroba ukaba wakwiyandikisha nimugoroba. […] nta kibazo kiri mu kwiyandikisha.”

Mu Rwanda hatangijwe ibigo 16 bizajya bikorerwamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, zaba iz’agateganyo n’iza burundu, bizajya bikora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, bikaba byitezweho kurandura burundu ibibazo by’abifuzaga gukora ibi bizamini ariko bagategereza igihe kinini.

Polisi y’U Rwanda ivuga ko ibi bigo byafunguwe mu rwego rwo kunoza serivisi za Polisi y’u Rwanda no kuzegereza abaturarwanda.

Ikagaragaza ko iyi gahunda izarandura ibibazo byajyaga bigaragara mu kwiyandikisha, gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, rwaba urw’agateganyo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa ku mpapuro ndetse n’urwa burundu.

AGAHOZO  Amiella