U Rwanda rwatakaje amanota ku kurwanya ruswa ku rwego rw’Isi

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane muri Afurika mu kurwanya ruswa, mu karere ruza ku mwanya wa mbere.  Icyakora  kurwego rw’Isi rukomeje gusubira inyuma no gutakaza amanota.

Raporo ngarukamwaka y’Umuryango Transparency International, abayikora bagenzura imiterere ya ruswa mu nzego za Leta.

Muri iryo genzura harebwa imiterere ya Ruswa ntoya, inyerezwa ry’umutungo wa Leta, abayobozi bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu bwite, ikimenyane n’icyenewabo.

Iyi raporo izwi nka CPI 2022 (Corruptions Perception Index 2022),  igaragaza ko u Rwanda ari urwa Mbere mu karere ruherereyemo mu kurwanya Ruswa, muri Afurika rukaza ku mwanya wa kane.

Icyakora ku rwego rw’Isi rwasubiyeho imyanya ibiri inyuma, kuko ubu rwaje ku mwanya 54 mu bihugu 180,  mugihe umwaka ushize rwari  ku mwanya wa 52. 

Icyagaraye ni uko a Raporo ni uko mu myaka 4 ishize, u Rwanda rwagiye rutakaza amanita mu kurwanya Ruswa. Muri 2018 rwari kuri 56% ubu rukaba rugeza ku 51% .

 Umuyobozi wa TI (Transparency International) ishami ryu Rwanda, Ingabire Marie Immaculee, yagaragaje icyatumye mu myaka ine ishize, amanota y’u Rwanda mu kurwanya Ruswa yaragiye agabanuka.

Ati “Ngira ngo  twese turemeranya ko imishinga yose iba muri leta. Rero icyo gihe ni ukureba ese ubundi ariya masoko atanga ate?nubwo batubwira ngo noneho ni uku ikoranabuhanga (online) yego nibyo ariko burya ntabwo bigabanya ruswa nk’uko tubikeka. Uzambwire Meya wabonye yakira ruswa, ntabwo bayirya? Nonese urashaka kumbwira ko iyo ushinzwe uburezi  yimuye umuntu akamuzana hafi y’aho atuye agafata undi akajya kumujugunya i kanarange, meya abaye atabizi kandi atabirimo nyakwemera ko ibyo bikorwa?”

Yunzemo agira ati “Twabivuze ibi bintu bya zero Tolerance (ufatiwe muri ruswa ntababarirwa) nibareke tubikure mu magambo tubishyire mu bikorwa. Bakaza bakajya hariya bakisabisha imbabazi, cyane cyane abayobozi bazi ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agira imbabazi, agakora ibintu babimubaza ati ndapfukamye nyakubahwa perezida wa Repubulikansabye imbabazi, Ee!erega ikosa ntabwo warikoreye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wenyine, warikoreye abanyarwanda bose kandi njye ntazo naguhaye.  ”

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Ruswa Mukama Abbas, yavuze ko nubwo hari ingamba zisanzwe ziriho mu gihugu mu kurwanya ruswa, ariko bateganya no gukora urugendo shuri mu bihugu biza mu myanya y’imbere mu kurwanya Ruswa, kugira ngo barebe ingamba byafashe bityo barebe uko no mu Rwanda zashyirwa mu bikorwa.

Ati “Kwiga ni byiza, […] twazasaba inzego zidukuruye ko hazakorwa urugendo shuri tujya muri ibyo bihugu. Hari Capo verde niyo ya mbere turrebe nabo imirongo bagenderaho ni iyihe yatuma iyo habaye gushyira mu myanya ibihugu babona amanita kurusha twebwe, cyane ko gahunda y’igihugu cyacu 2050 muri ya myanya 10 ku rwego rw’Isi ariyo ntego twihaye kandi turatekereza ko tuzabigeraho kubera ko hari ubushake bwa politiki.”

Ibihugu bya Seychelles, Botswana, na Capo verde byaje imbere y’u Rwanda mu kurwanya Ruswa Ku rwego rwa Afurika.

Igihugu cya Danemark nicyo kiza imbere mu Isi mu kurwanya Ruswa.

U Burundi na Sudan y’Epfo nibyo bihugu biri muri EAC,  biri ku rutonde rw’ibyamunzwe na Ruswa Ku  Isi.

Daniel Hakizimana