Nyamasheke: Abahinzi bagiye kujya bahabwa inguzanyo ishingiye ku musaruro

Mu gihe abahinzi batakaga kutabona inguzanyo zishingiye ku musaruro w’ubuhinzi, bamwe batuye mu Mirenge yo mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko kuba bashyiriweho inguzanyo zishingiye ku musaruro w’ubuhinzi bigiye kuzamura iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi bakoragabakoraga.

Hirya no hino mu gihugu usanga Abahinzi bataka kutabona inguzanyo zishingiye ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi  bo mu mu Mirenge ya Karambi, Macuba n’indi irimo abaturage bakorana na Koperative umurenge Sacco, Karambi vision Sacco bagiye kujya bahabwa iyo nguzanyo nk’uko bisobanurwa na Kajyimbangabo Jean, Perezida w’iyi Sacco.

Ati “Ni ukumvikanisha tukumva ko tugiye gukora iyo serivisi nshyashya, ninabyo twasabaga abanyamuryango bagize inteko rusange ko batwemerera tukavugurura iyo politiqwe y’inguzanyo, kugira ngo icyo nacyo tucyongeremo.”

Ni ibyatanze igisubizo kuri aba bahinzi n’aborozi, benshi muri bo bakaba bahinga b’icyayi, bavuga ko Aacco y’Abahinzi b’icyayi ya gatare yabahaga inguzanyo ntoya bityo ko bigiye kubafasha kwagura ubuhinzi bakoraga.

Umwe ati “Abahinzi b’icyayi abenshi cyane baba ari abakire bakenera amafaranga menshi cyane, ngo biteze imbere ariko Sacco ya Cyivugiza ntabwo igira amafaranga menshi, itanga amafaranga macye ashobora gutuma imishinga y’ahabinzi idatera imbere.Tukimara kumva ko hari inguzanyo tuzahabwa hano turabyishimiye cyane, njye ndi muba mbere bazafata iyo nguzanyo.”

Undi ati “Icyayiu gihingwa gatatu cyangwa kane mu mwaka, azadufasha kubagara kiriya cyayi gitange umusaruro, bizadufasha kubona umusaruro. Iyo tutakibagaye ntitubona umusaruro uhagije, ikindi kandi bizadufasha kwiteza imbere mu ngo zacu”

.

Umuyobozi wa Sacco Vision Karambi, Bumbari Machiavel, avuga ko ari ikifuzo cyaturutse ku banyamuryango aho ngo hari abahinzi bari barasigaye inyuma, bakazajya bishyura nyuma y’amezi ane.  

Ati “Kiriya gitekerezo cyaturutse ku cyifuzo cy’abanyamuryango bamaze kutubwira ko twanoza serivisi dutanga tukabihuza nibyo bakenera, ariko cyane cyane ibyiciro by’abahinzi borozi bataragera ku rwego rushimishije. Rero twabashije gukora iyi gahunda y’inguzanyo yitwa Aguka Muhinzi kugira ngo ifashe abahinzi, icyo bifuza ni uko bakwishyura bashingiye ku musaruro ariko wowe ukamuha inguzanyo yajyana mu mushinga w’iterambere ugamije kugira icyo umugezaho. Rero twabahaye amezi ane kuko hari ibyerera amezi atatu ugashyiraho n’ukundi ko kujyana ku isoko.”

Sacco ya Karambi ifite abanyamuryango basaga ibihumbi 11, bakaba bavuga ko izi gahunda z’inguzanyo zizongera ubwinshi bw’igishoro bafite no kuzamura imibereho y’abanyamuryango ndetse zikazaba zifite ubwishingizi.

Sitio Ndoli