Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Kagame na Blinken baganiriye ku bibazo by’umutekano bya RDC - FLASH RADIO&TV

Perezida Kagame na Blinken baganiriye ku bibazo by’umutekano bya RDC

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, byagarutse ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igihe cyanditse ko Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, rivuga ko Blinken yasangije Perezida Kagame iby’urugendo Umunyamabanga wungirije wa Amerika, Victoria Nuland, aherutse kugirira i Kinshasa.

Ku wa Kane tariki 3 Kanama 2023, Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Nuland. Nyuma yabyo, Nuland yabwiye itangazamakuru ko baganiriye ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo bikomeje koreka abaturage. Icyo gihe yanavuze ko Amerika yahaye RDC inkunga ingana na miliyoni 48$ yo gufasha abaturage bo mu Burasirazuba.

Blinken yabwiye Perezida Kagame ko inzira ya dipolomasi ariyo ikwiriye mu guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, asaba impande zombi gufata ingamba zatuma bigerwaho.

Ibi biganiro bibayeho nyuma y’iminsi RDC isohora amatangazo avuga ko u Rwanda ruri muri gahunda yo kurushozaho intambara, kugeza n’aho byasabye ko Guverinoma y’u Rwanda ibivuguruzwa.

U Rwanda rwavuze ko RDC ikomeje gushaka “urwitwazo rwo gushoza intambara no gushakisha impamvu zo kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda, ari na ko ikomeza guha intwaro, gutera inkunga, no gukorana n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda”.

Raporo ya Loni iheruka kugaragaza ko Leta ya Congo yahaye intwaro imitwe irimo FDLR kugira ngo ifatanye n’ingabo za leta kurwanya umutwe wa M23.