Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Ferwafa yashyizeho inteko rusange izatorerwamo usimbura Olivier weguye - FLASH RADIO&TV

Ferwafa yashyizeho inteko rusange izatorerwamo usimbura Olivier weguye

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatumiye abanyamuryango mu nama y’intekorusange izaba muri Kemena, ikaba ari nayo izaberamo amatora y’uzasimbura Olivier nizeyimana uherutse kwegura ku mwanya w’umuyobozi w’iri shyirahamwe.

Iyi nama yatumiwemo abanyamuryango bose izaba tariki 24 Kamena 2023, ingingo nyamukuru izaba yatumye iterana ari ugushyiraho abayobozi mu myanya itandukanye, basimbura abaherutse kwegura nk’uko amategeko ya Ferwafa abitaganya.

Biteganyijwe ko abazatorwa bazafasha abasanzwe mu nshingano kurangiza manda yari isigaje imyaka 2 yari isigaye, manda y’ubuyobozi muri Ferwafa ubundi imara imyaka 4.

Ibindi byavuzwe ku murongo w’ibizigwaho mu ntekorusange harimo kwemeza ingengo y’imari y’umwaka, gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’uyu mwaka no kwemeza abanyamuryango bashya.