Mu mujyi wa Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu byafashe indi ntera mbi aho imirwano y’urubyiruko imaze iminsi ine ikomeje guteza ubwoba, imaze no guhitana abantu batatu.
Byose byatangiriye mu gace ka Mangobo, mu mudugudu wa Imbolo, ku Cyumweru tariki ya 12 Mata, aho amatsinda abiri y’abasore yatangiye guhangana bikomeye. Iyi mirwano yakurikiye igitero cy’abantu bitwaje intwaro bagabye ku mazu atatu hafi y’ishuri rya Bobokoli ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.
Bukeye bwaho, ibintu byahindutse amarorerwa ubwo umusore wari uturutse mu gace ka Segama yakubiswe kugeza apfuye, umurambo we ugatwikwa. Ibi byahise bikongeza umujinya muri bagenzi be, bituma urubyiruko rwo muri Segama rwinjira muri Imbolo rushaka kwihorera.
Ibyakurikiyeho ni imirwano ikomeye, gusahura amazu no kwangiza byinshi. Urubyiruko rwo muri Imbolo narwo rwahise rufata intwaro mu rwego rwo kwirwanaho, intambara irakomeza kugeza no ku wa Gatatu.
Mu minsi ibiri yakurikiyeho, ku wa Mbere no ku wa Kabiri, abandi basore babiri bo muri Segama barishwe, bituma umubare w’abamaze gupfa ugera kuri batatu.
Kubera ubwoba bw’umutekano muke, abaturage benshi bo muri Imbolo bahungiye mu bindi bice bibarinda ibyago, bamwe bata ingo zabo burundu.
Polisi ikomeje kugerageza guhosha iyi mirwano, nubwo hari urubyiruko rukomeje kwinangira.
Nk’aho bidahagije, no mu gace ka Makiso, hagati ya avenue ya 0 n’iya 5 ahazwi nka Camp Ketele, naho haravugwa indi mirwano yatangiye ku wa Mbere nubwo impamvu zayo zitaramenyekana, amakuru yemeza ko hari abakomeretse bikomeye ndetse n’amazu y’ubucuruzi yasahuwe.

