Ronaldo,bita Mr. Champions League, yagarutse mu kibuga gukina na Ajax

Cristiano Ronaldo aragaruka mu kibuga kuri uyu mugoroba mu ikipe ya Juventus iri bukine na Ajax mu mukino wo kwishyura wa Champions League wa ¼.

Uyu munye-Portugal yaratsinze mu mukino ubanza baganyirije 1-1 ku kibuga Johan Cruyff Arena mu cyumweru gishyize, gusa yagaragaye mu bakinyi benshi baruhukijwe mu mpera z’iki cyumweru, mu mukino Juventus yatsinzwemo na SPAL 2-1.

Umutoza we, Massimiliano Allegri, yavuze ko Ronaldo afite umwihariko udasanzwe.

Ati “ Rimwe na rimwe ahinduka umukinnyi udahagarikwa kandi iyo umurebye no mu maso urabibona.”

Rutahizamu bakinana, Mario Mandzukic, ntari bugaragare muri uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune afite mu ivi. Umutoza yatangaje ko Mandzukic atarashobora kwitoza neza 100%.

Ati  “Iyi mikino isaba umukinnyi uhagaze neza kubera ko baba bagomba kwitanga uko bashoboye.”

Ku ruhande rwa Ajax ,ikibahangayikishije  ni umukinnyi wo mu kibuga hagati, Frenkie de Jong, wagize ikibazo mu kibero mu mukino banyagiyemo ikipe ya Excelsior ibitego 6-2 mu mpera z’icyumweru.

Umutoza wa Ajax Amsterdam, Erik ten Hag yavuze ko ikizere gihari kuri uyu mukinnyi w’inkingi ya mwamba ko ari bukine.

Ati “ Frenkie we ubwe niwe uri buhitemo niba yiteguye hanyuma njye mpitemo niba akina.”

Ten kandi yavuze ko yizeye adashidikanya ko ikipe ye ishobora kongera gutungurana, nk’uko yatunguye Real Madrid ku kibuga cyayo Santiago Bernabeu, ikabayitsinda ibitego 4-1.

Yakomeje agira ati “ Mfite ikizere ngendeye k’ubushobozi twerekana iyo dukina n’iyo twitoza. Turakomeye kandi turi kubyerekana umukino ku mukino. Yego Juve niyo ihabwa amahirwe, unarebeye n’uburyo yitwaye ku kibuga cyacu. Gusa dukinnye neza, twakora icyo aricyo cyose.”

Allegri yasabye ikipe ye, iri kubura inota rimwe gusa ngo itware igikombe cya Serie A ku nshuro ya munani yikurikiranya, gukina nk’uko yakinne na Atletico Madrid.

Cristiano Ronaldo, uyoboye abandi mu bitego mu mateka y’iri rushanwa rya Uefa Champions League, yatsinze ibitego bitatu ubwo bigaranzuraga Atletico Madrid yari yabatsinze 2-0 mu mukino ubanza.

Umutoza yakomeje avuga ko ari umukino bakeneye gukinana umurava n’umwete nk’uwo babigenje imbere ya Atletico.

Leave a Reply