Hari abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarezi bavuga ko icyemezo cyo kwirukana burundu abanyeshuri bagaragaje imyitwarire mibi cyiziye igihe, kuko bizatuma abana bakurikirana amasomo bashyizeho umutima kandi bakarushaho kwitwararika.
Ingingo yo kwirukana burundu abanyeshuri bagaragayeho imyitwarire mibi igaragara mu igazeti ya leta idasanzwe yo ku itariki 20 uUkwakira umwaka wa 2021.
Ingingo ya 29 y’iyi gazeti ivuga ko umunyeshuri wo mu ishuri ribanza, iryisumbuye cyangwa iry’imyuga n’ubumenyingiro ashobora kwirukanwa ku kigo cy’ishuri kubera imyitwarire mibi, byemejwe n’akanama k’ishuri gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana.
Bamwe mu banyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Kivugiza bemera ko iri tegeko rizakebura abanyehsuri bari basanzwe bafite imyitwarire mibi, ariko ngo rishobora kuzatuma hari abana bishora mu muhanda mu gihe birukanwe burundu.
KANEZA TETA Colombe ati “Nk’umunyeshuri ndabona bizagira icyo bifasha kuko bizagabanya uburara mu kigo, kandi buri munyeshuri wese azajya ashyira imbaraga mu kwiga kugira ngo atazirukanwa. Gusa ingaruka ziziyongera cyane kuko abana bo ku muhanda baziyongera. Iyo mwana wari usanzwe asuzugura avuye mu ishuri ajya mu ngeso mbi.”
“Ikintu bigiye gufasha ni uko abanyeshuri barahita birinda guhangana n’abarimu, abakoreshaga ibiyobyabwenge ku ishuri bakabihagarika. Biranongera imbaraga mu kwiga kuko bigaga bavuga ko bakora ibyo bashaka kuko batabirukana, ariko kuko iryo tegeko ryagiyeho umuntu azajya yiga abishaka, avuga ati ninkora amakosa barahita banyirukana mbure amahirwe yo kwiga.”Akimana Saidi Samir
Ingingo yo kwirukana burundu abanyeshuri bitwaye nabi, ntivugwaho rumwe n’ababyeyi.
Bamwe bagaragaza ko bayishyigikiye bavuga ko bizabera abandi urugero bigatuma bitwara neza, abandi basanga kwirukanwa atari cyo gisubizo ahubwo ko uwitwaye nabi yashakirwa ibindi bihano.
Umwe yagize ati “Ingaruka zirahari ku mubyeyi no ku mwana. Umwana iyo akoze ikosa akirukanwa mu ishuri numva ataricyo gisubizo cyane kurenza kubanza kumugerageza ukamugorora.”
Undi ati “Ntabwo ari uguhohotera umwana. Wirinda kumuhohotera ngo ube wamwangiza cyangwa urengere, ariko akanyafu kaba gakenewe. Ako kanyafu ni cya gihe uba wirukanwe wakoze ikintu kigaragara gishobora kubera abandi bana urugero. uUmwana akavuga ati mugenzi wanjye baramuhannye yaratashye. Ibyo rero bizatuma umwana yifata agire imyitwarire ikwiye. Bizagarura ikinyabupfura mu rubyiruko mu muryano rusange. Ndagishyigikiye. ”
Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarezi basanga iri tegeko riziye igihe kuko rizafasha abana barushaho gukurikirana amasomo bashyizeho umutima kandi bakagira ikinyabupfura imbere yabarezi, ndetse nababyeyi.
Abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash ni abo ku rwunge rw’amashuri rwa Kivugiza.
Umwe mu barezi bo kuri iki Kio Hakizimana Donatien ati “Nubwo itegeko ryatinze gushyirwaho rikaba rije, ntekereza ko rirafasha impande zombi. Ari umwana ushaka kwiga rizamufasha kandi agire n’ikinyabupfura imbere y’abarezi ndetse n’ababyeyi. Kuri twe abarezi umwana yakubwiraga ngo nzimuka, mwansohora mu ishuri, wampa igihano nzimuka.”
Hakizimana yunzemo agira ati “N’ubundi birangira ntacyo umwarimu avuze imbere y’umunyeshuri kandi ni twebwe shingiro ry’uburezi. Uburezi bwari bwarapfuye wabonaga n’ubundi nta reme ry’uburezi rihari ariko iri tegeko ryasohotse rizafasha muri byinshi.”
Uwizeye Aline ni umuyobozi ushinzwe amasomo kuri iki kigo yagize ati “Iri tegeko riziye igihe kuko abana bumvaga ko bigenga ko nta muntu uri bumukoreho, wavuga akavuga ati ntawanyirukana. Ariko nibura ako gatsure ubwo kajemo numva n’abana kazabafasha kwitwara neza, bakagira n’ubwoba bwo kuvuga ngo ninkora ikosa rirengereye bazanyirukana. Mu mategeko twari dufite tuzongeramo niryo kwirukana nubwo tutarigiraga.”
Icyemezo cyo kwirukana burundu abanyeshuri bitwaye nabi, kije nyuma yaho hirya no hino mu gihugu, hagiye humvikana abanyeshuri bagiye bagaragaza imyitwarire idahwitse irimo guca impuzankano, amakayi, kumena ibirahure ndetse no gukubita abarimu.