Leta y’u Rwanda yavuze ko izamuka ry’ibiciro ku isoko ntaho rihuriye n’intambara yo mu Ukraine

Dr Ngirente Edouard yamaganye amakuru avuga ko ibiciro ku masoko byazamutse kubera intambara yo muri Ukraine.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanda ku miterere y’ubukungu bw’igihugu.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yemeye ko ibiciro byazamutse ariko ngo ntaho bihuriye n’Intambara iri kubera muri Ukraine.

Ati “Habanje kuzamuka isukari, isabune n’amavuta yo guteka, ntaho bihuriye n’intambara iri ahantu aha n’aha ku Isi. Ntabwo aribyo. Ni izindi mpamvu zishingiye ku nganda byaturukagaho.”

Yakomeje avuga ko Ibiciro nibizamuka ku Isi, abaturage bakwiriye kumva ko no mu Rwanda bizazamuka, n’ubwo hari ibyo Leta ishyiramo Nkunganire.

 Minisitiri Dr Ngirente yagaragaje ko leta izi neza isukari iri mubyo abanyarwanda bakenera buri munsi ari nayo mpamvu izamuka ry’igiciro cyayo kigwaho buri munsi.

“Kubera ko tuzi ko Abanyarwanda bakenera isukari buri munsi, ikibazo cy’uguhenda kwayo tugikoraho buri munsi.” Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente

Ku birebana n’izamuka ry’igiciro cy’isukari, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda  Habyarimana Beata, yavuze ko mu myaka 3 cyangwa 4 ishize hari ibihugu u Rwanda rwaranguragamo isukari bitewe nuko isukari ikorerwa mu gihugu itarenze 10%, isigaye iakva hanze.

Icyakora ngo hashize imyaka 4 u Rwanda rutangiye kureba ibihugu byo muri Afurika byarangurirwamo isukari.

Ati “Muri iki gihe twaranguraga isukari ahantu hatandukanye ariko abayizana abacuruzi bafite 35% y’isukari yatugeragaho, uwari ufite inganda muri Malawi, Eswatini na Zambia byose bigemura isukari muri kano gace.Mu gihe cy’imvura akenshi inganda zitunganya amasukari zikunda  gukora amasuku y’amamashini ku buryo biri mu byatumye isukari yageraga aha isa nk’ihungabanye.”

Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda  yijeje abanyarwanda ko ibijyanye no gusukura imashini z’inganda zikora isukari mu mpera za Mata cyangwa mu ntangiriro za Gicurasi 2022, byaba byarangiye ibiciro bigasubira ku murongo.

Mu gihe bitarakemuka, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yatangiye kwerekeza amaso ahandi harangurirwa ibicuruzwa bitandukanye birimo n’isukari.

Minisitiri Habyarimana arabisobanura.

Ati “Twatangiye kwerekeza mu bindi bihugu bishobora kuduha n’isukari n’iza zinahenzeho gato. Mu guhenda nabwo navuga ko ku rwego rw’abacuruzi bagiye barangura hari abari bashatse kugira ngo buname hejuru y’abaguzibakaba babaca amafaranga menshi nk’uwaranguye vuba.”

Yakomeje agira ati “Ibyo rero biciye mu kigo gishinzwe imisoro habayemo gusuzuma ndetse no guhana ku bantu bigaragara ko baguze iyo sukari ku mafaranga macyeariko bagashaka gukubirana abantubabaca amafaranga menshi, kuko muri sisiteme biba bigaragara uko yabiranguye n’uko yabicuruje uwo munsi.”

Iri zamuka ry’ibiciro rimaze iminsi ryinubirwa n’abaturage kuko bagaragaza ko rikabije kandi bakaba batumva impamvu yaryo.

Ibicuruzwa bikomeje kuzamura ibiciro cyane ni isukari, amavuta yo guteka, inyanya, umuceri n’isabune.

Itangazamakuru rya Flash riherutse gusura amasoko atandukanye mu mujyi wa Kigali kureba uko ibiciro bihagaze n’ingaruka biri kugira ku bacuruzi no ku baguzi.

Nk’ubu ikiro cy’isukari cyaguraga 1000Rwf ubu kiri kugura 1400Rwf, Umuti w’isabune waguraga 800Rwf ubu uri kugura 1000Rwf, naho amavuta yo guteka 1 litiro yaguraga 1500Rwf ubu iri kugura 3000Rwf byose mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri gusa.

Ku bijyanye n’amavuta, amenshi yavaga mu Misiri no mu bihugu bya Aziya ariko kubera ingendo zo mu mazi zahenze, ibiciro byayo byatangiye kuzamuka.

Amasabune akorwa mu bikatsi by’ibikomoka ku bikorwamo amavuta.

Bivuze ko iyo amavuta azamutse mu biciro n’isabune nayo biba uko.

Minisitiri w’Ubucuruzi asobanura ko ubu mu Rwanda hari kwiyongera inganda zikora amavuta ku buryo mu gihe gito iki kibazo kizaba cyakemutse.