Ibibazo by’umutekano mucye muri RDC, ntibiteze gukemuka mu bihe bya vuba –Impuguke

Impuguke muri Politiki zigaragaza ko bikiri kure kwemeza ko ibibazo by’umutekano mucye muri Repubulika Demokarasi ya Congo byarangira mu gihe cya vuba, bitewe n’uko hari ibuhugu byo muburengerazuba bw’Isi ngo byihishe inyuma y’umutekano mucye uri muri RDC.

Kuva muri Werurwe uyu mwaka wa 2022, amahanga akomeje guhanga amaso ibibera muri RDC, nyuma y’uko hongeye kubura imirwano hagati y’ngabo za Congo FARDC n’umutwe wa M23.

Ni ikibazo kandi cyatumye u Rwanda na Congo Kinshassa bitangira kurebana ay’ingwe biturutse ku kuba Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga M23, naho u Rwanda rukayishinja kwifatanya n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsimu 1994.

Gusa impuguke mu bubanyi n’amahangazisobanukiwe politiki y’Akarere k’ibiyaga bigari  zigaragaza ko umutungo kamere Congo ifite, utuma  ibibazo by’umutekano mucye muri iki gihugu bikomeza kuba agatereranzamba, kuko hari ibihugu bikomeye ku Isi bibifitemo akaboko.

Dr. Rusa Bagirishya impuguke mu bubanyi n’mahanga wanabaye cyane muri RDC agaragaza ko ibibazo biri muri Congo, byihishwe inyuma n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.

Ati “Noneho ikibazo cyo muri Congo kukibonera umuti si vuba aha, kugira ngo ubone umuti w’ikibazo ni ukumenya aho kiva. Niba bibaza ko kiva muri afurika, niba bibaza ko M23 ikibazo ari mu Rwanda cyangwa ari muri Congo, umuti biragiye. Nibamenya ko iriya mitwe yitwaje intwaro ntiva muri afurika, iva mu Burengerazuba.”

Yunzemo agira ati “ Urabona Congo ni igihugu gikize, hari amabuye y’agaciro ari mu bwoko 50 nta kindi gihugu ku Isi kiyafite, hakaba hari andi mabuye agezweho ntuvuge zahabu, ikintu bita Kobalite(Cobalt) na Koruta. Ayo mabuye y’agaciro si abanye-Congo bayarwanira kuko sibo bayakoresha, si abanyarwanda bayakoresha, ni abanyamerika, abanyaburayi n’ubushinwa bushobora kuba bwarinjiyemo nyuma.”

Dr Rusa kandi asanga  abanya-Congo bagira amahoro aruko  babanje kunga  ubumwe.

Ati “Abanye-Congo bamenye ko bariya bavuga ikinyarwanda ni abo muri congo nk’uko na bariya nakubwiye bavuye ahandi, hari abavuye muri Zambia, abari kubivuga ni amarangamutima cyangwa se ni ukutamenya politiki. Nka Guverinoma ya Congo ishaka amahoro ntiyakora ibyo, ntimukagendere ku bintu byavuzwe n’abantu badasobanukiwe.”

Repubika ya Demokarasi ya Congo, yamaze gutangaza ko ubutabera buri mu bintu bine bishobora gukemura ikibazo ifitanye n’u Rwanda, gishingiye ku mutwe wa M23.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC,  Patrick Muyaya, yavuze ko hari uburyo bune ibibazo by’u Rwanda na Congo byakemukamo, hari ubwa Gisirikare, Dipolomasi, Ubuhuza n’Ubutabera.

Ibibazo by’umutekano mucye muri RDC bikomeje kuba agatereranzamba, mu gihe hariyo ingabo za Loni MONUSCO, zimaze imyanga irenge 20 ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Nubwo abantu mu ngeri zinyuranye bakunze kumvikana banenga umusaruro w’izi ngabo, Umuvugizi wa MONUSCO Mathias GillMan, aherutse gutangaza ko kuvuga ko izi ngabo ntacyo zagezeho byaba bimeze nko kuvuga ko Congo iri mubihe nk’ibyo mu 1999.

Yongeyeho ko Monusco hari byinshi yakoze ifatanyije na Leta, nko kuba yaraguruye umutekano muri Katanga, Tanganyika, Kasai, Tshopo na Haut- Uele.

 Daniel Hakizimana