Ubucye bw’abaganga n’ibikoresho, ibigikoma mu nkokora serivisi z’ubuzima mu Rwanda

Abakurikiranira hafi urwego rw’ubuzima mu Rwanda, basanga guverinoma ikwiye gutekereza uko inzego z’uburezi n’ubuzima ziza imbere, mu isaranganywa ry’ingengo y’imari.

Ibi ngo bikozwe bityo byaziba icyuho kikiri mu rwego rw’ubuzima, ahanini gishingiye ku buke bw’abaganga n’abakora kwa muganda ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.

Kumara hafi igice cy’umunsi bategereje ubaha serivisi z’ubuvuzi kwa muganga hakaba n’igihe batashye batavuwe bakababwirwa kuzagaruka ejo, ni kimwe mu byo bamwe mu baturage bagana serivizi z’ubuvuzi mu Rwanda, baheraho bavuga ko u Rwanda rukennye abaganga.

Aba bagiye kwivuza cyangwa kuvuza ababo mu bihe bitandukanye.

Umwe ati “Uko byagenze njye barantindanye umwana agiye kundembana mpita mutara mu bitaro byigenga. Usang anyone ari igihombo byangizeho. Batinz kubera abarwayi benshi. Mbona bongeyemo nk’abaganga byakoroha.”

Undi ati “Nk’ubu tujya nko kwipimisha ugasanga abo wasanze bari gutanga serivisi sibo bagihari, ugasanga wenda umuganga umwe ni we uri kwita ku bantu.”

Mugenzi we ati “Utegereza igihe kinini. Ni ukuvuga ngo nari nagiye mu gitondo mpava saa cyenda z’amanywa. Urumva ko ari umwanya munini.”

Uretse ubuke bw’abanga hari kandi ibikoresho nkenerwa mu buvuzi, nabyo bike nk’uko bigaragazwa na bwana Mporanyi Theobald, ukurikiranira hafi urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.

Yagize ati “Kugira ngo ubuvuzi bugende neza hari ibikoresho, kuko ushobora kuba ufite ubwenge ariko udafite ibikoresho ntacyo byafasha. Hari aho ijisho ryawe rigera no gutecyereza n’ubwenge ukifashisha n’ibyuma. ”

Minisiteri y’Ubuzima yemera impurirane y’ubuke bw’abaganga n’icyuho mu bikoresho mu Rwanda, ariko Minisitiri w’iyi minisiteri Dr. Sabin Nzanzimana, aragaragaza ingamba zitari zisanzweho zo guhangana n’ibi bibazo.

Ati “  Turashaka gukomeza guhugura abaganga benshi kandi bafite ubushobozi. Uyu munsi dufite umuntu ukora kwa muganga umwe ku baturage 1.000, ubundi twagakwiye kuba dufite bane ku baturage 1.000. Kugira ngo tubyihutishe tugomba guhugura benshi mu buryo bwihuse kandi mu buryo budasanzwe kuko ubuhari ntabwo bwabaduha mu gihe gito.”

Yunzemo agira ati “Abakora kwa muganga turashaka kubaha ibikoresho bigezweho ndetse n’abajyaga bajya guca mu cyuma hanze, ibyo byose bikaba byakorerwa hano mu Rwanda kuko biroroshye kubizana aha.         Icya gatatu ni uko abakora kwa muganga nabo byanagarutsweho mu minsi ishize turushaho kubaha imibereho myiza.”

Abakurikiranira hafi urwego rw’ubuzima, basanga kugira ngo ibyuho bikirimo bizibwe, guverinoma ikwiye gufata ingamba mu isaranganywa ry’ingengo y’imari iboneka urwego rw’ubuzima n’urw’uburezi bigashyirwa mu bigomba kwitabwaho.

“N’izindi serivisi ziba zikenewe ariko icya mbere n’uwo muganga kugira ngo abe we ni uko yize, yaba guhera mu kiburamwaka kugeza muri za kaminuza, iyo atsinze neza urumva ko na wa musaruro twazawumwitegaho. Nanone nk’ubuzima ntitwagera ku majyambere abantu batari bazima. Eregta abantu bagomba gukora.” Bwana Mporanyi Theobald niwe ukomeza usobanura.

Urwego rw’ubuzima mu Rwanda, rugaragaza ko rwashoboye guhangana n’indwara zimwe ku gipimo cyo kuzitsinda.

Urugero ni indwara ya malariya aho mu bihe byashize yandurwaga n’abagera kuri miliyoni 5 ku mwaka, ariko kuri ubu bakaba bari munsi ya miliyoni, ni ukuvuga abagera ku bihumbi 800 ku mwaka.

Gusa igihangakishije n’uko indwara zitandura ari zo ziri kwiyongera mu banyarwanda, ku muvuduko ushobora kurenga igaruriro.

Tito DUSABIREMA